Sebaganji :

1. Rudatsimbukira ababisha intambara nyishyize imbere, Rutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya,
umugabo wiciye muli Gikara cya Ngabe, yayipfuye na Muhozi, inyamuno yayikuye Ruroha na Mivumba.
Ndi umuheto utembereza igitero, ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe,uko ntabaye ni ko nyaga, sinzana amagasa masa.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe, ndi nyamurangamirwa nishe wa Rudacogora,
ndi impunga ya Macikirwa, yacuze inkumbi rukirema, ndi umunya batinya wa Rutindamurambo, inkongi zituye imilindi mu rwanga; umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito, nkabarusha inkongi zituye imilindi mu rwa Ngabo.

2. Ruhita mu mberuka Nkubito rukaragampili, inkuba yo kurwanamiza, ishyaka ishyanga baracanira nkazimya.
Rwamu rw' Inshiro na Ngoma, ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba jyewe musore rwibasira uwo nahamije
Nzamugenda akamangamango nanga akaneguro ka rubanda, Nkota y'ishyanga, mbangira mu ishyamba.
Rudahangurwa n'abaganira Rwagitinywa, mbanza mu ntambara, ndi kumwe n'inyamibwa induru
yakomeza guhurura nkayitera ntikanga abalinda, nanze guhungana ingabo nk' abanyabwoba,
Ngeri ya Seminega Nzirabwoba ya Ruganirwa.

3. Rukabu rugusha mu rukubo, Rukaza iminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.
Ndi ingabo itanguranwa ibanze, Rudasubira numvise induru ivuze, ndi imanzi itagumirwa n'inkindi,
abahizi bakagira intimba.
Ngo ntibagira ingabo isakarana inkindi, inkenzi ziyomba mu itabaro, ndi imbabazabahizi mpozaho
ishyaka ni jye Ndibagiza bahisemo.
Ndi Rutanga baratira isata Rudahogoza abo twatebaranye.
Rukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye, ndi intwali y'ingemanabikombe, Rutagumirwa n'ishyaka
ishyanga barandilimba, jyeRusenamugabo ndi inkubito ya Rutagumirwa n'ishyaka, ishyaka barandilimba.

4. Rutebukana imbunda imbere y'abasore rwa Mudasumbwa ntasumbwa, inkaka ntahindagara habyutse
imbogo imbilizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu musekeamasasu akayasobanura ali Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya Rukayire, yicira
Kigarama cy'Intaganzwa, yicira Mwiri na Rumuli.
Muli Nyakare kwa Rwisumbura, yishe Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke, Rwishiki rwa Matunguru igitondo gitangaje yatanze abandi kwirahira; uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige
Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa imigereka, bagerura imihigo.
Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi yica urukeza rw'ingwe ingurube zihunga imigano;
yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa jenda, ijoro litahanye umwijima yambara amatabaza
Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende, atanga abandi guhurura ntiyahumbira nk'abanyabwoba,
ayirasa izuru izuba rijya kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko abakijije intambara y'ijoro!!!